00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Babangamiwe no gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu abatera indwara

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 17 February 2016 saa 02:35
Yasuwe :

Abaturage batandukanye baturiye ikiyaga cya Kivu bo Murenge wa Nkanka baravuga ko bakoresha amazi y’icyo kiyaga akabatera indwara zirimo korera n’amacinya.

Aba baturage batuye mu kagali ka Kinyaga bavuga ko impamvu bakoresha amazi y’ikiyaga ari uko amazi meza atabageraho,bagasaba ubuyobozi bw’ Umurenge kubakorera ubuvugizi kugira ngo babashe kubona amazi meza.

Nyiraneza Marie Jeanne, avuga ko ahari amazi meza ari kuri cyane,bagahitamo kuvoma ay’ikiyaga cya Kivu kuko ari cyo kibari hafi.

Ati “ Kuva hano umuntu ajya kuvoma dukoresha amasaha atatu bigatuma dukoresha Ikivu kandi kiba cyanduye.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko aya mazi abagiraho ingaruka cyane cyane barwara indwara ziterwa n’umwanda zirimo Kolera n’amacinya.

Fidele Nsengimana ushinzwe ibibazo by’abaturage mu Murenge avuga ko ikibazo cy’amazi meza ari rusange, ariko ngo hari umuyoboro w’amazi uri gutunganywa uzaha abaturage amazi.

Yagize ati “Icyo kibazo kiriho ariko kinasa n’icy’abandi baturage mu Murenge muri rusange, icyizere dufite ni uko hari umuyoboro mushya w’amazi urimo ukorwa duhamya ko ari wo uzatanga igisubizo.”

Abaturage batuye akarere ka Rusizi babona amazi meza ku kigero cya 69%, ariko ngo hari umuyoboro w’amazi mushya biteganyijwe ko uzaha amazi meza abaturage ibihumbi 56 bo mu mirenge itanu n’uwa Nkanka urimo, ndese n’igice cy’Akarere ka Nyamasheke.

Uyu muyoboro uri gukorwa uzazamura umubare w’abakoresha amazi meza kuva kuri 69 ukagera kuri 72%; uzatwara miliyari imwe n’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturiye ikiyaga cya Kivu babangamiwe no kuba batagira amazi meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages