Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Nyirandendahimana Mathilde avuga ko kuva ryabura ritari ryaboneka ariko abacyekwaho kuryiba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gashonga.
Ati “Ryabuze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, abacyekwaho bashyikirijwe polisi yo kuri Station ya Gashonga ariko kubacyeka byashingiye ku magambo umwe muri bo yari yarabwiye umuzamu uhakora ko azamukomesha.”
Akomeza avuga ko kugeza na n’ubu bakiri gushakisha amakuru yaho riherereye no gukurikirana abo bacyekwa. Gusa ngo riramutse ribuze abaturage bo muri aka kagali bateranya amafaranga hakagurwa irindi.



















TANGA IGITEKEREZO