Bamwe mu batuye mu Karere ka Rusizi by’umwihariko abaturiye igishanga cya Bugarama, bavuga ko mbere y’umwaka wa 2011 bari batunzwe na cyo mu buryo bugaragara, ahanini babikesha ubuhinzi bw’umuceli.
Hakimara kujyaho gahunda y’isaranganya ry’icyo gishanga, ibintu byahinduye isura kuko cyasigaye gihingwa n’abari bayikuriye, ibyo aba baturage bavuga ko byari bihabanye n’amabwiriza yarigengaga.
Bamwe mu baganiriye na TV1 bari mu bari bagize komisiyo z’isaranganya bavuga ko hari imirima isaga 500 iherutse kuvumburwa muri iki gishanga idafite ba nyirayo bazwi.
Umwe yagize ati “Nkanjye nari mfite ibyangombwa (yerekana gitansi yasoreyeho) muturenganure mu bayobozi bacu, turebe ko twakongera tukabona imirima. Nari mfite imirima, isaranganya rije yose barayinyambura.”
Umwe yagize ati “Hari imirima bavugaga ko ari iyo kugeragerezamo imbuto, bakayita iy’amakoperative, indi bakayita iya MINAGRI [...] hari ibyo bagaragaza ngo imirima yagiye mu mikara [...] wajya kureba ugasanga ni ya mirima yagiye itoranywa kandi myiza.”
Akomeza agira ati “Icyababaje abantu rero ni uko iyo mirima ubu isigaye ihingwa n’abari abayobozi, bakayandikaho amazina atabaho kugirango bo ubwabo bakomeze bayibyaze umusaruro.’
Undi ati “Twebwe nk’abayobozi b’amatsinda twavugaga tuti uriya muntu akwiriye umurima, ntibabyiteho ahubwo ugahabwa wawundi ufite ubushobozi [...] hagiyemo umubare mwinshi w’abantu batari bafite imirima, bituma ba bandi bari bayisanganywemo bayibura.”
Umukozi wa MINAGRI ngo ni we nyirabayazana...
Vladimir Ayimpaye, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ari na we wari ushinzwe by’umwihariko isaranganya ry’igishanga cya Bugarama, ushyirwa mu majwi ko ari we wakoze amanyanga muri iri saranganya, ariko abihakana yivuye inyuma.
Yagize ati “Ibyo ntabwo ari byo kuberako imirima uko itangwa ikurikiza urutonde ruhari. Umuntu kugirango ahabwe umurima aba afite icyangombwa kigaragaza ko yari asazwe afite umurima, uretse babandi bahawe ya mirima bita ‘mu mukara’, ushobora gusanga wenda mbere y’isaranganya atari afite umurima, ariko na bo bayihawe mu buryo bwemewe.”
Yakomeje agira ati “Naho iby’amafaranga byo simbizi, abantu ibihumbi bitandatu batanga amafaranga, ukamara imyaka itanu mu gishanga nta muntu wari waza kugufata kubera ayo mafaranga?”
Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, yemeza ko yamaze gushyikirizwa ibibazo byose bivugwa ko byabaye mu isaranganya ry’iki gishanga, akizeza abo byagizeho ingaruka ko bizabonerwa umuti mu gihe cya vuba, kuko ngo hari komisiyo idasazwe iri kubikurikirana.
Yagize ati “Kuvuga ko bagiye bayiha abantu ku nyungu zitandukanye wenda akayiha bene wabo cyangwa abandi batandukanye, ni byo tugiye kongera kureba neza.”
Abahingaga muri iki gishanga cya Bugarama, bifuza ko komisiyo izakora igenzura yazirinda kugwa mu mutego nk’uwo izayibanjirije zaguyemo.



















TANGA IGITEKEREZO