00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Batangiye gushaka ibisubizo by’imiryango 295 Itagira ubwiherero

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 16 January 2018 saa 06:32
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi batangiye gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo batagira ubwiherero n’abafite ubutameze neza.

Mu mirenge itandukanye y’aka Karere habarurwa imiryango 295 idafite ubwiherero ndetse n’indi ifite ubutameze neza aho usanga budasakaye cyangwa budakinze.

Imiryango ifite ubwiherero butameze neza igera kuri 161 yo mu Murenge wa Nzahaha,yahawe ubufasha n’abaturage bo muri uyu murenge binyuze mu nkunga yakusanyirijwe mu giterane cya Rwanda Shima Imana cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Abaturage bakusanyije arenga gato miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo kugura amabati ku miryango 161 ngo igire ubwiherero bwiza nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Ingabire Joyeux, yabwiye IGIHE.

Yagize ati “Ingo 161 zari zifite ubwiherero butameze neza hamwe n’iki giterane nta kibazo zizagira, twabashije gukusanya inkunga izavamo amabati yo kubaka ubwiherero bumeze neza kuko wasangaga hamwe budasakaye ahandi budakinze.Ubushobozi n’inkunga twakusanyije byari ukugira ngo dukemure icyo kibazo.”

Bamwe mu baturage bahawe amabati bavuga ko bari bafite ubwiherero ariko budasakaye, ku buryo bahuraga n’ikibazo cyo kunyagirwa ndetse bakagira n’impungenge ko bazandura indwara zituruka ku mwanda ariko ubu bagiye kubaho neza.

Nyirafatiraho Marie ati “Nari mfite ikibazo cy’ubwiherero, nari nakoze ibishoboka nshaka ibiti ndabwubaka ariko mbura isakaro, nabukoreshaka kubera kubura uko ngira, iyo imvura yagwaga nakingagaho umwenda; nari mbayeho nabi ariko ubwo mbonye amabati ndasakara.”

Uretse gukusanya inkunga yo gufasha abadafite ubwiherero,muri iki giterane hakusanyijwe n’amafaranga yo kugurira abaturage bagera muri 40 ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage bafite ubwiherero bahawe amabati mu rwego rwo kurwanya umwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages