Ruth Nyiragaju Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye IGIHE ko abo basore bagiye kwambura Bizabarabandi bagasiga banamwishe.
Yagize ati ʺInsoresore z’amabandi zagiye kwambura umusaza ibihumbi 2, imwe yamukubise icupa mu musaya, indi imukubita umugeri mu nda, ahita apfa.ʺ
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama buvuga ko aba basore atari ubwa mbere bakekwaho ibikorwa by’urugomo, dore ko bahora bafungwa bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ariko bagahita bafungurwa.
Ati ʺHari n’umubyeyi w’imyaka 55 bafashe ku ngufu yari yigiriye mu isoko, barafatwa ariko icyo gihe batorokeye i Burundi barongera baragaruka baridegembya.”
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SSP Emmanuel Hitayezu yatangarije IGIHE ko Bizabarabandi yapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru akibiswe n’abo banyarugomo.
SSP Hitayezu yagize ati ʺUmusaza yinjiye mu kabari, umwe mu basore bakekwaho kumwica, abonye akuyemo amafaranga ibihumbi bibiri aramwubikira ngo ayamwake, amurwanyije amukubita icupa mu mutwe undi musore amukubita umugeri mu mpyiko ahita apfa.ʺ
Polisi ivuga ko umwe muri abo basore hari hashize igihe gito avuye Iwawa mu kigo ngororamuco ariko ngo akaba ahise agaragaraho ibikorwa by’urugomo.
Ku kibazo cy’uko bafatwa bagahita barekurwa, SSP Hitayezu avuga ko biterwa n’uko abaturage baba batabashije gutanga ibimenyetso bihagije ku rugomo n’ibindi byaha abo basore baba bakoze.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, asaba na ba nyir’utubari kujya bitabaza DASSO na Polisi mu gihe babona hari uwahungabanya umutekano, ikindi kandi inzego z’ibanze zigatanga amakuru ku gihe.



















TANGA IGITEKEREZO