Ibi ngo ahanini bituruka ku myitwarire y’abakobwa kuko ngo kugira ngo ubashe kubona umukobwa utari wabyara mu Bugarama ari ibidasanzwe kuko abenshi baba barabyaye abarenze umwe kandi badahuje ba se.
Mazimpaka Patrick yagize ati “ni ikibazo nta mukobwa wasanga mu rugo iwabo Atari yabyara inshuro zirenze rimwe, urumva rero ubyaye rimwe iyo umubonye wumva ari nta kibazo ugapfa gufatiraho, none se twabira gute.”
Ntirenganya Bonheur ati”akenshi na kenshi ukunze gusanga bashaka barabyaye nta sugi wasanga hano, hari n’abafite abana benshi ba se batandukanye urumva rero nk’abasore turi mu kigero cyo kurambagiza usanga ubyaye rimwe tumufata nk’isugi.“
Bamwe mu babyeyi bo bavuga ko Bugarama igenda ihinduka cyane ugereranyije n’uburyo mbere yari imeze kuko ngo ubu imyitwarire y’abakobwa iteye ubwoba.
Latifa Icyimpaye ati”aha, kera mu Bugarama nta amacumbi yahabaga none ubu nizo gusa none se ayo macumbi ajyamo bande, si abana bacu birirwa baryamana n’Abakongomani n’Abarundi bakabatera inda ntibamenye abazibateye.“
Nyiraneza Shukuran ati”n’Abashinwa bakora umuhanda wa Cimerwa nabo ntibaboroheye usanga akenshi abakobwa b’aha bikundira agafaranga ariko bari bakwiye kureba ubuzima bw’ejo hazaza ariko n’abagabo nabo si shyashya.



















TANGA IGITEKEREZO