00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Guest House’ ya Nkombo yafunze imiryango itaramara umwaka itangiye gukora

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 June 2017 saa 05:44
Yasuwe :

Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo baravuga ko hashize amezi abiri ‘Guest House’ yari yarubatswe mu rwego rwo kubafasha kugira ahantu ho kwidagadurira yahise ifunga itamaze n’umwaka itangiye gukora.

Bamwe muri bo bavuga ko batamenye igihe rwiyemezamirimo wari ushinzwe imicungire yayo yagendye.

Ushizimpumu Theogene yagize ati “Kuva mu mpera z’umwaka ushize twari twatangiye kubona aho twidagadurira, hakorerwa ubukwe n’ibindi birori bitadusabye kujya i Kamembe, none hashize amezi abiri imiryango yayo ifunze, ntituzi igihe umucuruzi wari urimo yagendeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kankindi Leoncie, yavuze ko uwakoreraga muri izi nyubako yavuyemo kubera ko yabonaga akorera mu gihombo, ubu zikaba zigiye kugurishwa.

Ati “Gukoreramo byaramunaniye, niba yarabonye ntacyo yinjiza urumva ntabwo yari gukorera mu gihombo, hari gutekerezwa kuyishyira ku isoko.”

Umushoramari wakoreraga muri iyi nyubako yakunze kugaragaza ko amafaranga yo gukodesha iyi nyubako ari menshi ariko akarere kakavuga ko ari we witangiye igiciro.

Izi nyubako zatwaye miliyoni 320 z’amafaranga y’u Rwanda harimo ayaturutse mu ngengo y’imari y’akarere n’ayo muri gahunda ya VUP.

Yatangiye kubakwa mu 2012 nyuma y’umwaka umwe iba iruzuye ariko yatangiye gukorerwamo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2016.

Guest House ya Nkombo yafunze imiryango itaramara umwaka ikora, igiye kugurishwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages