00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hafashwe icyumweru cyo gushishikariza imiryango yahawe inka muri Girinka kwitura

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 17 May 2017 saa 06:09
Yasuwe :

Akarere ka Rusizi katangaje ko mu cyumweru kimwe kazatanga inka mu miryango 48, zikazatangwa hanakorwa ubukangurambaga bushishikariza abazibonye mbere muri gahunda ya Girinka kwitura.

Kuva gahunda ya Girinka yatangira 2006, mu Karere ka Rusizi imiryango 6137 imaze korozwa inka muri gahunda ya Girinka harimo izatanzwe ari nkuru, n’izazikomotseho zigera ku 1900.

Niyonsaba Pascal ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi asobanura ibikorwa biteganyijwe yagize ati “Ni icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gahunda ya Girinka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba. Ibikorwa bizibandwaho mu Karere ka Rusizi ni ukwibanda cyane ku gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije gushishikariza imiryango yorojwe inka muri gahunda ya Girinka kwitura kugira ngo imiryango yose duteganya kuzaba yorojwe mu mpera z’uyu mwaka izabe yagezweho. Mu karere hose iki cyumweru kizashira hituwe imiryango 48, iriyongera ku miryango 321 imaze kwiturwa kuva mu kwezi kwa karindwi kwa 2016 kugeza ubu ngubu turi kuvugana.”

Muri uyu mwaka wa 2016-2017, akarere kari kariyemeje ko hagomba korozwa inka muri gahunda ya girinka imiryango 320 ariko biteze ko uzarangira hatanzwe 370.

Inka zimaze gutangwa ni 6137 ariko kuko zimwe zapfuye, izindi zikaburirwa irengero hasigaye izisaga 5600.

Abamaze guhabwa inka, bagaragaza ko zazamuye ubukungu bwabo.

Tuyizere Eric wo mu murenge wa Giheke yagize ati “Njye bayimpaye muri 2015 ariko kugeza ubu irampa ifumbire bigatuma neza cyane imyaka kuko mbere najyaga mpinga sineze, ndashimira abantekerejeho.”

Murekeyisoni Jacquelline we agira ati “Njye ntayo bari bampa kandi sinishoboye ariko mfite icyizere ko bazayimpa kuko ndi kuri lisiti yabagomba kuzihabwa mu mudugudu.”

Mu ntara y’Iburengerazuba kuva ku wa mbere w’iki cyumweru hatangiye icyumweru cyahariwe Girinka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages