00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hatangijwe uburyo bushya bwo kugoboka abatishoboye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 5 March 2017 saa 07:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi baravuga ko bwatangije ikigega kizajya kigoboka abatishoboye gukemura ibibazo by’ibanze mbere y’uko basaba inkunga ahandi.

Ku nshuro ya mbere iki kigega cyatangirijwe mu murenge wa Nyakabuye, gitangiranye amafaranga ibihumbi 569, aturutse mu kwitanga kw’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyakabuye, Ngirabatware James, yavuze ko nyuma yo kubona abaturage bakennye baba bakeneye ubufasha bwihuse, basanze hari icyakorwa mu kubagoboka ku bibazo bagira.

Yagize ati “Dutekereza gutangiza iki kigega byatewe n’ibibazo bitandukanye tugenda duhura nabyo, aho wabonaga umuntu wese ugize ikibazo agana umurenge kandi nawo nta bushobozi ubufite, twegera abafatanyabikorwa tureba uburyo bwo gusohoka muri cyo kibazo. Ni uko twatangije iki kigega.”

Iki kigega kizajya gikoresha amafaranga avuye mu bafatanyabikorwa barimo abikorera, abaturage, amadini n’imiryango yigenga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza avuga ko iki kigega kizabaho muri buri murenge ariko nyuma y’igihe gito ibi bigega bikazahurizwa hamwe hakavamo ikigega cy’akarere.

Ati ”Ni gahunda nk’ubuyobozi twumvikanyeho n’ihuriro ry’abafatanya bikorwa twiyemeza gushyiraho ikigega cyo gufasha abatishoboye, dukunda kugira ibiza muri aka karere wa muturage inzu igwiriye ntitujye gutegereza ak’imuhana, wa muturage warwaye nta bushobozi tuzajya twifashisha iki kigega. Iki kigega kizakomeza no mu y’indi mirenge ariko mu gihe kiri imbere tugihurize hamwe ku rwego rw’akarere.”

Iki kigega kizajya gicungwa n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa muri buri murenge ndetse n’umukozi ushinzwe iryo huriro mu karere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages