Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Uwambaje Aimée Sandrine yagize ati “Hari umuturage bari baratugaragarije ko yanze kujya ku irondo burundu, tugeze iwe tubonayo ibintu bidasanzwe. Njyewe nakekaga ko ari imyumbati, baravuga ngo ni urumogi, turebye igiti cya mbere dusanga ni urumogi, icya kabiri ni urumogi, dusanga umurima wose yawutambagije urumogi ariko ruzengurutswe n’ibigori.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko kuvumbura urumogi mu mirima y’abaturage byatumye hafatwa icyemezo cyo gukora ubugenzuzi buhoraho ahantu henshi.
Ati “Ibi byaradukanguye bituma tubona ko hashobora kuba hari ikibazo mu buryo tutari dusanzwe tuzi, ko hari abaturage bashobora kuba bahinga urumogi mu mirima yabo cyangwa se mu ngo zabo mu gihe tutari dusanzwe tubizi."
Yakomeje agira ati "Twafashe ingamba mu nama y’umutekano yaguye, twemeje ko dushingiye ku makuru tuba dufite y’abacuruza urumogi, y’abarunywa n’abandi bita Ibihazi, tugera mu miryango yabo tukareba imirima ituranye n’aho batuye, tukareba mu busitani bwabo kugira ngo tugenzure ‘ese koko nta rumogi baba bahinga mu mirima yabo no mu busitani bwabo? Ibyo tugiye kubikora mu buryo bwagutse kandi buhoraho.”
Ubusanzwe urumogi rwafatanwaga abashoferi b’amakamyo baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo none byagaragaye ko icyo kiyobyabwenge n’abaturage b’i Rusizi bagihinga.



















TANGA IGITEKEREZO