Bamwe mu bahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuze ko batazabona amafaranga yo kurihirira abanyeshuri ndetse ko n’inzara ishobora kubibasira mu gihe nta buvugizi bukozwe, kuko nta musaruro biteze biturutse kuri ibyo biza.
Abaganiriye na IGIHE basabye Akarere kubafasha bakabasha kubona amafaranga y’ishuri ku bana babo.
Abubakar Mbonyeyagize ati “Nari mpinze mu mirima ine ariko ubu nta n’imifuka itanu nzabonamo kandi abana bari hafi gutangira kwiga, ubwo se nzayakura he koko?”
Mukasine Dorcelle, yunzemo ati “Hari umuceri wangirikiye mu murima hari uwangirikiye ku bibuga, muri make hari igihombo cy’umuhinzi kuko umuceri ni wo udufasha hano mu Bugarama.”
Abo bahinzi bakomeje bavuga ko hakwiye umuti urambye ku migezi ya Cyagara, Rungunga na Rubyiro ikikije icyo kibaya kugira ngo bitazongera kubabaho.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Léoncie Kankindi, yavuze ko bafatanyije na Minagri batangiye gusana iyo migezi yangiza icyo kibaya.
Yagize ati “Ubwo twari kumwe n’itsinda ryoherejwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, batubwiye ko bagiye kudukorera ubuvugizi. Ikigaragara hakenewe imashini itunganya iriya migezi ndetse twaratangiye.”
Toni zisanga 190 z’umuceri zangirikiye kuri hegitare 73, muri hegitare 1500 zigize ikikibaya, mu gihe mu mwaka wa 2014 imvura yari yarangije hegitare 40.



















TANGA IGITEKEREZO