Yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Rusizi, mu gusura ibikorwa remezo birimo imihanda ingana na kilometero eshanu iri kubakwa mu mujyi wa Rusizi no gutangiza umuhanda uzashimangira ubuhahirane hagati y'abaturage batuye mu kibaya cya Bugarama ndetse n'Umurenge wa Bweyeye.
Yagize ati "Iyo Hoteli ubushize twarayisuye, yagize ikibazo cy'amafaranga ariko twakemuye ikibazo cy’igenamigambi ubu ikibazo cyaracyemutse ku buryo bitarenze mu Ukuboza uyu mwaka izaba yararangiye, ku buryo tutakiri kuyibona nk’ikibazo."
Hoteli Kivu Marina Bay yatangiye kubakwa na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitwa Ituze mu 2008, ubushobozi buza kuyibana buke yiyambaza abandi bashoramari ngo bafatanye, icyo gihe nibwo yahise yitwa Kivu Marina Bay.
Ubwo aheruka mu Karere ka Rusizi mu 2015, Perezida Kagame yasabye abayobozi kwihutisha imirimo y’iyo hoteli anashinga ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) gukurikirana ibitagenda neza. Ubu ubwubatsi bw’iyo hoteli buhuriweho na Diyosezi ya Cyangugu, uturere twose tw’Intara y’Iburengerazuba na BRD.
Ubwo yiyamamarizaga mu Murenge wa Gihundwe mu mwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko ari ubwa nyuma asabye abayobozi kwihutisha uwo mushinga.
Yagize ati “Ariko hoteli nini iriho izamuka yagakwiye kuba yararangiye, ni uko bigiye kuba ubwa kabiri kandi ntabwo byajyaga biba, ariko ndabasezeranya bwa kabiri kandi bwa nyuma, mu gihe gito iraza kuba yarangiye. Hanyuma nayo usibye kuraza abahita n’abagenda, bambuka imipaka baza ino cyangwa bajya hakurya, ubwo hari n’ibindi byinshi mwebwe mwajya muyishyira, buriya ni isoko.”
Hotel Kivu Marina Bay ni Hoteli y’amagorofa atanu. Ifite ibyumba 76, harimo bibiri byakwakira abashyitsi bakomeye (VIP), ikaba izuzura itwaye arenga miliyari 20 na Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.



Ibitekerezo 0