00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi : Ibitaro bya Mibirizi byoroje umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside

Yanditswe na

Nduwimana Jean Paul

Kuya 27 June 2015 saa 12:49
Yasuwe :

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza mu bibitaro bya Mibilizi bazize Jenoside yakorewe abatutsi, horojwe Umupfakazi wasizwe iheruheru, hanaremerwa indi mfubyi yasizwe n’umwe mu bari abakozi b’ibyo bitaro.

Aganira na IGIHE, Dr.Akintije Simba Calliope, Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, yatangaje ko muri uyu mwaka bongereye imbaraga mu bikorwa byo gushyigikira imiryango y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi baguye mu bitaro bya Mibilizi.

Yakomeje avuga ko muri ibyo bikorwa harimo kuvura ku buntu abacitse ku icumu bagera kuri 94, koroza umupfakazi Nyiranduhura Marigarita inka, gutwerera umwana witegura gukora ubukwe mu minsi ya vuba, akaba ari uwa nyakwigendera Rwamukwaya wahoze ari umukozi w’ibyo bitaro.

Nyiranduhura Marigarita arahamya ko iyi nka yahawe igiye kumuhindurira imibereho akarushaho gutera imbere

Nyiranduhura Marigarita w’imyaka 62, umupfakazi uvuka mu Mudugudu wa Kagikongoro, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga, yashimiye cyane ibitaro bya Mibilizi byamugabiye inka.

Nyiranduhura ni umufasha wa nyakwigendera Batitangira Joseph wari umukozi w’ibyo bitaro, akaba umwe mu bantu 16 bazize Jenoside bibutswe muri ibyo bitaro.

Uwo muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 mu bitaro bya Mibilizi, witabiriwe n’abakozi b’ibyo bitaro, imiryango ifite ababo baguye muri ibyo bitaro, abaturanyi b’ibitaro, intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima Bajyanama Donatien, Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi, Gatera Egide waje ahagarariye umuyobozi w’ako Karere, Diyoseze ya Cyangugu yari ihagarariwe na Padiri Eugene Dusabirema, ubuyobozi bw’ingabo n’ubwa Polisi, abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu ndetse n’abarokokeye muri ibyo bitaro.

Ibitaro bya Mibilizi biherereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi. Muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kugeza ubu habarurwa abagera kuri cumi na batandatu babiguyemo(16) barimo abari abakozi b’ibitaro, abarwayi, abarwaza n’abaturanyi babyo babiguyemo.

Uyu muhango watangijwe na misa yo gusabira abari abakozi,abarwayi,abarwaza n'abaturanyi b'ibitaro bya Mibilizi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994
Hashyizwe indabo ahashinguye izo nzirakarengane
Imwe mu miryango ifite ababo baguye mu bitaro bya Mibilizi

Nduwimana Jean Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages