Ku cyumweru gishize ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi w’abarwayi, ni ikimwe mu bibazo ubuyobozi bw’ibi bitaro bwavuzeho nk’igihombo.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, Dr. Nzaramba Théoneste agize ati “ Iyo umuntu agiye kwisuzumisha kandi nta bwishyu afite ahita acika. Tugira abantu baza kwivuza nta bwishyu. Abadutera imbogamizi cyane ni abatagira ubwisungane mu kwivuza bafite, nibura abafite ubwisungane mu kwivuza RSSB ibishyurira 90 ku ijana. Iyo batishyuye tugira ingaruko zo kutabona imiti ku gihe no mu kudatanga serivise neza.”
Bamwe mu barwayi nabo bemeza ko hari bamwe muri bo bacika ibitaro kubera kutagira amikoro yo kwishyura biturutse ku kuba nta bwishingizi bafite.
Mukaniyonsenga Noella yagize ati “Barahari, baratoroka bagacika igipangu kuko hose ntihubakiye, iyo utayabonye urarindira ukayatanga ariko hari ababona ntayo bazabona bagahita bacika.”
Niringiyimana Martin yagize ati “Abantu bacika ibitaro ni abo kunengwa kuko niba umuntu yagize ikibazo ntabone ubushobozi, hari izindi nzira agomba gucamo aho kugira ngo acike. Hari n’abandi babura ubushobozi bagaca mu nzira zemewe maze bakandika igihe bazayabonera, ubundi bakabareka.”
Aba baturage basaba ubuyobozi bw’ibitaro kubizitira hubakwa igipangu ndetse n’abashinzwe umutekano bakaba maso mu rwego rwo gukumira abashaka gutoroka ibitaro batishyuye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibirizi buvuga ko bufite igihombo cya miliyoni 120 kubera abarwayi bavurwa bagatoroka batishyuye.



















TANGA IGITEKEREZO