00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ibyambu bihuza u Rwanda, Congo n’u Burundi byafunzwe

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 19 April 2017 saa 10:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buratangaza ko bwafashe umwanzuro wo gufunga ibyambu bigahuza na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi kubera ikibazo cy’umutekano n’ubucuruzi bwa magendu buhakorerwa.

Mu kiganiro Harerimana Frederic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yagiranye na IGIHE yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kurengera inyungu z’umutekano no guca ubucuruzi bwa magendu.

Ati “Kubera imiterere y’akarere kacu n’ibihugu dutuyanye ari byo u Burundi na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, twari twagerageje korohereza abaturanyi dushyiraho ibyambu bitandukanye byakwifashishwa n’abaturage bava ku ruhande rumwe bajya ku rundi.

Bitewe n’ikibazo cy’umutekano, ibyambu byo ku mupaka w’u Burundi byose byarafunzwe tumaze kubona ko umutekano ugenda uhungabana.”

“Ku mupaka wa Congo uyu munsi twavuga ko nta kibazo cy’umutekano gihari ariko hari ikibazo cya magendu. Uko turwanya magendu ni ko tureba n’aho yaba yinjirira; iyo dusanze icyambu runaka gikoreshwa muri magendu icyo gihe turagifunga kandi n’abaturage bakamenyeshwa ko cyafunzwe.”

Harerimana yavuze ko ibyambu byafunzwe bigera kuri bine ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’akarere bukaba bufite gahunda yo gusubiramo bukareba n’ibindi byafungwa abaturage bakajya banyura ku mupaka wemewe n’amategeko.

Ibi ni ibyo mu mirenge ya Nkanka, Nkombo, Mururu na Gashonga, naho ku ruhande rw’u Burundi ibyo mu mirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Butare na Bweyeye byose byafunzwe.

Harerimana Frederic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages