Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ngirabatware James, avuga ko iki kirombe cyacukurwagamo ku buryo buteme n’amategeko, kuko nyiracyo yari yaraciwe amande.
Ati “Ni abana babiri, umwe afite imyaka 16 undi afite 18, bakoraga mu bantu babumbaga amatafari, ikirombe kirabagwira tubakuramo bitabye Imana. Ikirombe cyari cyafunzwe, abikora rwihishwa, yabikoraga mu buryo butemewe n’amategeko. Icyatumye iyo mpanuka iba ni uko hari hafi y’umugezi, ikirombe kikaba cyarangijwe n’amazi.”
Imirambo y’abitabye Imana yajyanwe ku bitaro bya Gihundwe ikorerwa isuzuma, ubu hari kwitegurwa uburyo bashyingurwamo.
Ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko abantu bakunda kubumba amatafari kubera ibihe byo kubaka, ariko bahagaritse abagera mu icumi harimo n’uwo wakoraga atabyemerewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!