Ubuyobozi bw’iri kusanyirizo riherereye mu murenge wa Nyakarenzo, buvuga ko kubera kubura umusaruro batunganya bituma bahura n’ibihombo.
Umuyobozi wa koperative Agira gitereka, Théobald Nahayo, avuga ko muri aka karere hakiri aborozi bajyana amata muri Congo rwihishwa.
Yagize ati “Abamamyi baraza bakabahendesha ubusabusa bw’uwo mwanya, ni ibibazo cyane, abayobozi bahaguruke budufashe kugira ngo ikusanyirizo ribone umukamo kuko mu minsi mike riraza gufunga.”
Iri kusanyirizo rigemurwaho n’aborozi bo mu Mirenge itanu y’Akarere ka Rusizi irimo Mururu, Nyakarenzo, Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha.
Bamwe mu borozi bavuga ko impamvu amata ajyanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari uko ikusanyirizo ribagurira ku mafaranga make, bigatuma bayihera abayajyanayo ku giciro kiri hejuru
Umwe mu bagura aya mata bakayajyana muri Congo, avuga ko ikibibatera ari uko muri Congo bayagurisha ku mafaranga menshi kurusha ayo babaha mu Rwanda.
Yagize ati “Twebwe rero turi kuyafata mu giturage abayadutwaza baduca 20 Frw kuri litiro. Iyo tuyagejeje hano akabido ka litiro eshanu bakagura kuri 900 Frw mu gihe muri Congo bakagura 1500 Frw.”
Kuba hari abantu bakijyana amata muri Congo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ntibubyemera, aho buvuga ko nta buryo bishoboka kuko imipaka ifunze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Kankindi Léoncie, aherutse kubwira Radio Rusizi ko igiciro kigendana n’uko ahandi byifashe mu gihugu, ahakana iby’uko haba hari amata ajyanwa muri Congo.
Ati “Imipaka irafunze nta mata ari kujya muri Congo ahubwo amenshi batinya kuyajyana ku ikusanyirizo kubera atujuje ubuziranenge, igiciro cyo ntacyo nakivugaho kubera ko mu gihugu cyose kiba cyenda gusa, urumva hagize abazamura igiciro bishobora kubangamira uburyo bwo kunywa ayo mata mu gihe ageze ku isoko.”
Iri kusanyirizo rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500 ku munsi ariko ryakira litiro 700 ku munsi bitewe nuko abenshi batakiyagemura ku ikusanyirizo. Byatumye n’abanyamuryango bava muri iyi koperative, hakaba hasigaye 25 mu gihe bari ijana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!