00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Imfubyi zateye agahinda Minisitiri Nyirasafari zimuriwe ahandi igitaraganya

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 23 June 2017 saa 01:03
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, asuye abana bo mu Kigo cy’imfubyi cya Cena Rusayo mu Murenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, akababazwa n’imibereho bamubwiraga ko babayeho, hafashwe icyemezo cyo kubimurira i Kigali, abandi bajyanwa i Nyamagabe.

Ubwo Minisitriri yasuraga iki kigo cyareraga abana 85, kuwa 15 Kamena 2017, abana bamwe bavuga ko barya rimwe ku munsi, abato kugeza ku myaka umunani akaba aribo barya kabiri ku munsi.

Umwana umwe yagize ati “Hano turya ibijumba n’umuceri na kawunga, turya rimwe ku munsi. Iyo byabonetse turarya ariko abana bato bafite imyaka umunani kumanura bo barya kabiri… kenshi turya rimwe ku munsi, nta bindi bibazo tugira hano urebye.”

Undi ati “Turya mu saa mbiri z’ijoro gusa mu gitondo tukanywa igikoma, tukajya ku ishuri. Urumva iyo wize nimugoroba biba bigoye kuko wirirwa usinzira mu ishuri kubera inzara.”

Umuyobozi w’iki kigo cy’imfubyi, Mama Adria Nyirabarama, ntiyemerag ibyo abana bavuga ko barya rimwe ku munsi.

Ati “Nta mwana urya rimwe ku munsi ngusobanurire uko biteye, duteka ibiryo byinshi kuko umwana abyuka ajya kwiga, ntabwo wabyuka uteka ngo ugaburire abana. Bararya, na mu gitondo bakarya ibyo baraje.”

Nubwo uyu murezi yavugaga ibi, Minisitiri yasuye igikoni, bapfundura inkono zari zitekewemo ibiryo by’izo mfubyi, anenga ingano yabyo. Yimyoza, akajya abwira Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza ngo nawe arebe ibibazo afite aho ayobora.

Kubw’ibyo, Minisitiri Nyirasafari yahise avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi bagiye kugira icyo bakora mu gushaka uko hahindurwa imbereho y’izo mfubyi zitarabona imiryango izirera, ikigo zarimo kigafungwa.

Yagize ati “Rusayo yo turagomba kugira icyo dukora kuko uko hameze ntabwo abana bakomeza kuhaba muri buriya buryo, tugomba rero gushaka uburyo bwihuse bwo gufatanya kugira ngo abana barerwe uko tubyifuza. Bariya bana bari hariya bacyeneye kubona imiryango ibakira, ni ukuvuga ngo kubona umuryango biragorana bifata umwanya, ni ukuvuga ngo ubuyobozi bufatanyije n’uriya ufite ikigo turakora ibishoboba byose abana bose babone imiryango.”

Nyuma y’icyumweru kimwe Nyirasafari avuze ibi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kamena, abana 33 bimuriwe mu kigo cya SOS ya Kigali, abandi 25 bajyanwa muri SOS ya Nyamagabe.

Ikigo cy’imfubyi cya Cena Rusayo cyatangiye kurera imfumbyi 1981 cyasigaranye abana 25 bagiye ku ishuri ariko nabo nibavayo bazahita bimurwa.

Ubwo imfubyi zarererwaga muri Cena Rusayo zuriraga imodoka zimuriwe ahandi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, asura imfubyi zo muri Cena Rusayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages