00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi:Imirenge ibiri igiye kubakwamo ibibuga byagwaho kajugujugu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 February 2017 saa 01:40
Yasuwe :

Umurenge wa Nyakarenzo n’uwa Muganza yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba igiye kubakwamo ibibuga bibiri by’indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwihaye imihigo y’uko muri Kamena 2017, ibi bibuga bizaba byuzuye mu rwego rwo korohereza ba mukerarugendo babagana ndetse no guteza imbere abaturage bo muri ako gace.

Buvuga ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile.

Meya w’Akarere Harerimana Frederick yagize ati “ Byose twabitekereje biturutse ku miterere y’Akarere kacu kuko nko mu murenge wa Muganza ni ahantu hari uruganda rwa Sima(Simerwa) n’amashyuza ku buryo bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi hanakikijwe n’indi mirenge idafite ibitaro mu gihe abarwayi baba bakeneye kugezwa kwa Muganga byihuse.”

Yongeyeho ko banahisemo kubaka ikindi kibuga mu Murenge wa Nyakarenzo kugira ngo borohereze abakerarugendo bahasura kubera ko nta muhanda wa kaburimbo uhaba cyane cyane ko urimo ishyamba kimeza rya Cyamudongo.

Uyu mushinga uzatwara miliyoni zisaga 120 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Meya Harerimana.

Umuyobozi w’Akarere Harerimana Frederick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages