00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Imiryango 4005 imaze kugerwaho na gahunda ya Girinka

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 6 January 2016 saa 10:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’AKarere ka Rusizi butangaza ko imiryango 4005 imaze kubona inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuva yatangira mu mwaka wa 2006.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka Munyarwanda mu Murenge wa Nyakarenzo, kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mutarama 2016, bamwe mu bahawe inka zikabasha kororoka boroje abandi bakennye inka enye, ndetse ubuyobozi bubaha imiti y’amatungo kugira ngo bashobore kuzitaho,

Umwe mu bagezweho n’iyi gahunda, Alvera Mukagahonga yagize ati “Umusaruro nyikesha, ni ifumbire ituma nihaza mu biribwa, cyera nanywaga amata nyaguze ariko kuri ubu ndikamira nkasagurira n’amasoko.”

Théoneste Mukarage yunzemo ati “Hashize imyaka itanu ingezeho, imaze kubyara noroje mugenzi wanjye. Iya kabiri yamfashije kurihirira abana amashuri, nubaka n’ikiraro mvugurura n’inzu."

Abo iyi gahunda itari yageraho hari byinshi bayitegerejeho ari nayo mpamvu bifuza ko mu guhabwa izo nka, Ubuyobozi bw’Akarere bwaba buhari.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Emmanuel Nsigaye, yavuze ko abagize uruhare muri ruswa yagaragaye muri gahunda ya Girinka batangiye gukurikiranwa, ariko nk’ubuyobozi byabigishije byinshi mu kunoza iyi gahunda.

Yagize ati “Hari aho byakozwe kubera ikimenyane cyangwa se ruswa bariye, bene abo bagiye babibazwa, dukurikije ayo masomo twakuyemo ubu turi gutanga umurongo uhamye ku buryo bigomba gukurikizwa kimwe mu Karere ”.

Nubwo gahunda ya Girinka yagiye igaragaramo ruswa n’andi manyanga mu guha abaturage inka, hari bamwe bishimira ibyo bamaze kugeraho biturutse ku nka bahawe.

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bishimira ibyagezweho
Aborojwe bahabwa imiti n'ibikoresho bazifashisha
Zimwe mu nka zorojwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages