Muri iyi miryango, igera ku 10 yashyikirijwe inzu yubakiwe mu Murenge wa Mururu, ku wa 18 Kamena 2022. Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’iz’abikorera.
Abatujwe muri iyi midugudu bavuze ko bari mu nzu zishaje zenda kubagwaho, bamwe bacumbika mu baturanyi, ubu bakaba bishimira ko ubuzima bwabo bwahindutse.
Nyirantijimana Francine yagize ati “Ndi umubyeyi w’abana bane, nari mbayeho nabi ku buryo nabonaga ntaho najya. Iyo imvura yagwaga najyaga mu ruganiriro, inzu yaje gusenyuka iragwa ntangira kujya mu baturanyi. Iyo naburaga amafaranga yo kwishyura baransohoraga nkabura aho mba ngasembera.’’
Yashimye Leta y’u Rwanda yamuhaye aho kuba ndetse ngo agiye kuryama agasinzira.
Nyirabizimana Séraphine yavuze ko yahoraga yigunze kuko imvura iyo yagwaga yasohoraga ibintu byose agahita ajya gucumbika mu baturanyi.
Yashimye ubuyobozi bwamutekerejeho bugatuma na we abona aho gukinga umusaya.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bashyize imbaraga muri gahunda yo kubakira abatishoboye kuko hakiri umubare munini.
Yagize ati “Kubakira abatishoboye ni urugendo. Muri uyu mwaka tumaze kubaka inzu zirenga 70 zose twazihaye abaturage. Abaturage baracyari benshi batari bubakirwa icyakora na bo tubafite muri gahunda ku buryo twizera ko bose bazubakirwa.’’
Muri rusange hamaze kubakwa inzu zisaga 500. Mu Karere ka Rusizi habarurwa nibura abantu barenga 2000 bafite inzu zimeze nabi ku buryo hatagizwe igikorwa ngo zubakwe zishobora kubagwira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!