00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Imodoka itwaye abagororwa yagonganye na moto, umuntu umwe yitaba Imana

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 27 July 2017 saa 02:03
Yasuwe :

Ahagana mu saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kane, imodoka yari itwaye abagororwa yerekeza Nyamasheke igonganye na moto, umumotari wari uyitwaye ahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Niyibizi Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Rwinkwavu, ahazwi ku izina rya “Rusayo”.

Yagize ati “Imodoka yari irimo imfungwa ebyiri yavaga Kamembe yerekeza Nyamasheke yagonganye na Moto ifite pulaki RC787W itwawe na Niyonkuru Vincent. Motari yahise yitaba Imana, umugenzi Ngendahayo Emmanuel yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe … Moto yangiritse cyane naho imodoka yo yangiritse ipine y’imbere ku ruhande rw’ibumoso. Imfungwa ntacyo zabaye.”

Inzego z’umutekano (Police na DASSO) nazo zahise zihagera umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko umumotari yataye umuhanda ari kuva mu nzira za Nyamasheke agongana n’imodoka ya pick up yari itwaye abagororwa, umumotari arapfa, umugenzi arakomereka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages