Umukwabu wa Polisi wabaye kuri uyu wa Gatatu, wafatiwemo imodoka zirenga 10 zidafitemo utugabanyamuvuduko, bihuriranye n’itaha ry’abanyeshuri basoje igihembwe cya mbere cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, bitera umuvundo no kwiheba kw’abagenzi benshi muri gare ya Rusizi bibazaga uko bahava.
Umwe mu banyeshuri wari muri gare witwa Umutoni Esther, yabwiye IGIHE ko bamaze amasaha menshi bategereje ko babona imodoka.
Yagize ati “Twavuye ku ishuri saa moya bamaze kuduha indangamanota, kuva saa mbili ndi muri gare sinzi uko biri bugende. Nka njye mu rugo ni i Kigali ubwo urumva ko ndi bwirarire hano, twabigenza gute se kundi, baraducungira umutekano.”
Mugenzi we Pascal Mugisha yunzemo ati “Nyine twageze hano dusanga nta modoka zihari abantu batubwira ko bazifashe, ingaruka byatugizeho ni uko turi bugere mu rugo nijoro, bamwe baranarara hano. Nko kugera mu Bugarama ubonye iyindi modoka baraguca ibihumbi bibiri kandi ubusanzwe ari amafaranga 900.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabwiye IGIHE ko bari gukurikirana ku buryo abanyeshuri ntawe uza kugira ikibazo cyo gutaha, n’uwakigira yacumbikirwa.
Yagize ati “Nibyo muri iki gitondo twamenyeshejwe na Polisi ko hari gahunda yo gusuzuma imodoka zitwara abagenzi niba zarubahirije ibijyanye n’amabwiriza yashyizweho cyane cyane gushyira mu mudoka zabo ‘speed governor’ (akagabanyamuvuduko). Ibyo rero byakozwe mu karere, byahuye n’uko abana barimo bataha bava ku ishuri bajya mu miryango yabo."
Akomeza agira ati “Ubwo rero batwijeje ko nta kibazo abana bagira ariko nihagira abana babura uburyo bwo gutaha mu masaha akuze, ni inshingano zacu nk’ubuyobozi turareba uburyo tubacumbikira bazatahe ejo ariko bagende mu modoka zujuje ibyangombwa hato hatanagira umwana uhura n’impanuka bitewe no kutubahiriza amabwiriza yahawe abatwara ibinyabiziga.”
Imodoka zujuje ibisabwa ni zo zikomeza gutwara abagenzi.
Akagabanyamuvuduko gashyirwa mu modoka kagatuma umushoferi atarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.
Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’akagabanyamuvuduko mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka zahitana abantu, abandi bagakomereka ahanini biturutse ku muvuduko ukabije.



















TANGA IGITEKEREZO