00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye 6 abandi barakomereka

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 19 August 2015 saa 10:37
Yasuwe :

Impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi yahitanye abantu 6 abandi barakomereka mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 19 Kanama 2015.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke yatangarije IGIHE ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa moya n’igice (7:30am), ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yaburaga feri igakonkoboka, ikagonga ikamyo yo mu bwoko bwa Scania.

Iyo Hiace yari itwawe na Bucyana Martin yahise yangirika bikomeye, batandatu mu bari bayirimo barapfa, abandi barakomereka, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Iyo Hiace yari itwaye abagenzi ibakuye i Mwezi ijya i Kamembe, ikaba yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Gahurubuka, aho bita mu Rusayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba we yari ataramenya amakuru y’iyo mpanuka, ariko akaba yatwijeje amakuru arambuye mu gihe aza kuba amaze kuyamenya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages