00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye batatu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 February 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Umugabo wari utwaye n’abagore babiri yari atwaye bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024.

Abapfiriye muri iyi mpanuka barimo umushoferiumwe witwa Mbonimpa Jean Damascène na Mukankurunziza Agnès w’imyaka 36 ndetse na Nsekanabo Verdianna w’imyaka 52 bari bari kumwe.

Bivugwa ko iyi modoka aba bagore bapfiriyemo ariyo bahaga akazi ko batwarira imboga n’imbuto mu isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano SP Emmanuel Kayigi,yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri.

Yagize ati “ Ikigaragara n’uko impanuka yabaye saa kumi n’ebyiri n’ igice yavaga mu Mujyi i Kamembe yerekeza i Bugarama nibwo yaje kubura feri gusa bigaragara ko umushoferi yabibonye kare, kuko ababibonye bavuga yatangiye kugenda avuza amahoni ahantu ubwo yari ageze ahamanuka.”

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Gihundwe .

Iyi mpanuka yahitanye batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages