Ahagana saa cyenda n’iminota 45 kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi mpanuka yabaye mu Kagari ka Giheke aho Pick up yagonganye n’umumotari washakaga guca ku ikamyo, umugenzi yari ahetse agahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Nsabimana Theogene, yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’amakosa y’umumotari washatse kunyura ku ikamyo mu buryo butari bwo.
Ati “Umumotari wageragezaga kunyura ku ikamyo akabikora nabi yagonganye na Pick up umugenzi yari atwaye ahita apfa. Byaturutse ku burangare bw’umumotari waciye ku modoka ndende atabanje kureba imbere kandi ari mu ikorosi.”
Umurambo w’umugenzi witabye Imana wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe na ho umumotari wakomeretse yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Giheke.



















TANGA IGITEKEREZO