00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umusore w’imyaka 30 yaguye mu bwiherero

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 22 February 2016 saa 07:22
Yasuwe :

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 mu Karere ka Rusizi yaguye mu bwiherero bwa matero 14.

Godefrois Kwizera yari impunzi ituruka mu Burundi yari yarahungiye mu Rwanda.

Byabereye mu mudugudu wa Mihabura mu Kagali ka Nyange mu Murenge wa Bugarama .

Abaturage bavuga ko Kwizera wari urangije Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi rusange yagiye mu bwiherero ahita agwamo.

Ibi byabaye saa kumi z’Umugoroba kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Girbert Rukazambuga yabitangarije umunyamakuru wa IGIHE.

Yagize ati “umuntu yaguye muri toilette, toilette imugwaho kugeza na n’ubu turacyari gucukura na douche byose byamuguyeho. Ubutaka bw’aha buroroshye.”

Akomeza avuga ko ubu bwiherero bufite uburebure bwa metero 14 mu bujyakuzimu. kugeza saa yine z’ijoro yari ataraboneka .

Polisi n’abaturage bari bagikomeje gutanga ubutabazi ariko ntibari bakageze kuri uyu musore, ndetse n’uruganda rwa Cimerwa rwabatije imashini ariko bari bataramugeraho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages