00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi : Imvura idasanzwe yasenye inzu 41, imiryango 22 ntaho kurambika umusaya

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 24 January 2017 saa 03:49
Yasuwe :

Imvura y’umurindi yaguye ku mugoroba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2017, mu Karere ka Rusizi, yasenye inzu 41, isiga imiryango 22 yo mu murenge wa Muganza.

Bamwe mu baturage iyi mvura yasenyeye baganiriye na IGIHE, bavuga ko itari nyinshi usibye ko ngo yari irimo umuyaga mwinshi ikangiza iznzu zo mu Kagali ka Gakoni.

Ngendahayo Jean Bosco yagize ati “Njyewe inzu yanjye yose yaguye n’amatafari avaho n’amabati nta na rimwe ryarokotse, mwadutabara mukaba mudushakiye aho kuba mukaduka n’amashitingi yo hanze mu gihe mwaba mudushakira ubundi bufasha, kuko ubu ducumbitse ku mabaraza y’abaturage.”

Munyaneza Silidio we ati “Hano mu Kagari ka Gakoni twahuye n’ibiza bikomeye nkanjye inzu yajye yasenyutse uruhande rumwe ndimuka njya mu rundi ruhande, igikoni cyose cyagiye twasabaga ubuyobozi kudufasha kuko turi hanze dufite impungenge ko abana bahahurira n’uburwayi.”

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muganza, Jean Damascene Baramuka, yavuze ko bakanguriye abaturage gutabara bagenzi babo bahuye n’ikiza bakabacumbikira.

Yagize ati “Mbere na mbere twabanje kuzinduka mu gikorwa cyo gusaba abaturage ko bacumbikira imiryango yasenyewe kugira ngo ubuzima bwabo bureke kuguma kujya mukaga; kugeza ubu ingo zicumbikiwe ni 22 ariko nubwo zacumbikiwe ntibihagije hakenewe ubutabazi bwihuse cyane buvuye mu nzego zo hejuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabwiye IGIHE ko bakiri gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane imiryango itarabasha kubona aho ihengeka umusaya kugira ngo bashake ubufasha muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MDIMAR).

Ati “Uyu munsi ntituramenya uwabonye icumbi, ntituramenya utaribonye, turimo turakurikirana dufatanyije n’Umurenge ngo baduhe iyo mibare yose hanyuma natwe dusabe ubufasha bw’amabati muri MIDIMAR kuko ntayo dufite mu karere, hanyuma tugoboke abaturage.”

Iyi mvura yasenye izi nzu mu murenge wa Muganza, yanasenye indi nzu imwe mu murenge wa Gashonga.

Abo muri Rusizi batabaza bashaka ubufasha biyongereye ku bandi basenye n’imvura y’umurindi mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibisenge by'inzu zimwe byagurukanywe n'umuyaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages