00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Imyaka ine ishize bategereje amafaranga y’imirima yacishijwemo imihanda

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 19 February 2016 saa 07:02
Yasuwe :

Abaturage 13 bo mu Mirenge ya Nzaha na Bugarama baravuga ko imyaka ine ishize bizezwa amafaranga y’ingurane y’imirima yabo yacishijwemo umuhanda werekeza ku rugomero rwa Rusizi ya gatatu.

Aba baturage bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi ( RTDA) cyaje kubarura ibice by’ubutaka bagiye bafata ku mirima yabo muri 2011 ubwo hakorwaga umuhanda werekeza aho bazubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Rusizi, bizezwa ko bagiye kwishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Innocent Bikorimana yagize ati “ikibazo dufite ni uko twabaruriwe imitungo yacu ku muhanda ujya ahuzubakwa urugomero rwa Rusizi ya gatatu, barambaruriye amafaranga ibihumbi 500 ngeze kuri konti sinayabona.”

Anna Kankindi yunzemo ati “Metero 14 batwaye nashoboraga kubakamo akazu. Mu by’ukuri baranyishe, nta mafaranga bampaye kandi bari baranyemereye ibihumbi ijana na bitanu.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko byabagizeho ingaruka kuko mu mirima yabo bari barateyemo imyaka irimo urutoki, ibiti by’imyembe na avoka ariko ntibabone umusaruro wayo, ndetse ngo bari gusiragira mu nzego zitandukanye dore ko banageze ku biro bya RTDA.

Umukozi Uhagarariye RTDA mu bikorwa byo kubaka uwo muhanda, Pasteur Kayisire avuga ko Akarere katigeze kabaha raporo.

Ati “ Nta n’umunsi n’umwe twabonye raporo y’Akarere ngo ayo mafaranga tuyageze kuri konti z’abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwandikiye ibaruwa RTDA ariko ntihagire icyo ikora kuri iki kibazo.

Kuri kirometero zirindwi z’uyu muhanda, eshanu zimaze kuzura aho buri muturage muri aba yagiye afatirwa metero 14 z’ubutaka ari na zo bishyuza.

Abaturage barishyuza amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni ebyiri n’igice.

Abafatanyabikorwa bahagaze mu muhanda wanyuze mu mirima y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages