00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Inkuba yakubise batatu, umwe ahita yitaba Imana

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 30 January 2018 saa 06:47
Yasuwe :

Abaturage batatu bari bugamye munsi y’igiti mu Kagari ka Kingwa mu Murenge wa Gitambi, bakubiswe n’inkuba, umwe ahita yitaba Imana abandi bagwa muri koma.

Uwitabye Imana ni uwitwa Kalisa Emile wari ufite imyaka 31 akaba yakomokaga mu Murenge wa Gitambi.

Abandi babiri ari bo Mukamunana Jeanne w’imyaka 53 na Nyirazaninka Donatha w’imyaka 31 bo mu Murenge wa Nkungu bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi ngo ubuzima bwabo bukurikiranirwe hafi.

Iyi mvura yaguye muri ako gace yari ivanzemo umuyaga mwinshi n’inkuba, abaturage batatu bakubiswe na yo bari bugamye munsi y’igiti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Habimana Emmanuel, yabwiye IGIHE, ko byabaye saa sita n’igice kuri uyu wa Kabiri, abana bakaba ari bo babonye abantu barambaraye hasi, imvura igabanutse.

Ati “Inkuba yakubise abantu batatu bari bari munsi y’igiti bugamye, imvura ihise hari abana bari bugamye haruguru yaho ariko bari bari kubabona. Abana bagize amatsiko yo kujya kureba kuko babonaga baguye, bagezeyo basanga banegekaye. Nibwo batabazaga, umwe yarangije kuvamo umwuka.”

Ku itariki 17 z’uku kwezi nabwo mu Murenge wa Muganza, Ndayisenga Theophile w’imyaka 21 wigaga mu mashuri yisumbuye yakubiswe n’inkuba avugira kuri telefone.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages