00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Inkuba yakubise umusore wavugiraga kuri telefone ahita apfa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 17 January 2018 saa 06:43
Yasuwe :

Ndayisenga Théophile w’imyaka 21 y’amavuko wigaga mu mashuri yisumbuye yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana mu Karere ka Rusizi.

Imvura nke ivanzemo n’inkuba yaguye mu saa munani z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama 2018, mu murenge wa Muganza, Akagari ka Cyarukara.

Muri ayo masaha nibwo uwo musore wavugiraga kuri telefone yakubiswe n’inkuba ahita apfa nk’uko inzego z’ibanze zabitangarije IGIHE.

umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Muganga Alain, yagize ati “Ni imvura yari nke yariri kugwa ikubita umusore Ndayisenga Théophile w’imyaka 21. Yiga mu wa gatanu kuri TTC Mururu.Yitabaga telefone inkuba ihita imukubita.”

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe.

Ubuyobozi bukunze gukangurira abaturage kwirinda inkuba bareka kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura irimo inkuba, kugama munsi y’ibiti, gukoresha umutaka no kureka gukoresha ibyuma binyuramo umuriro w’amashanyarazi.

Birabujijwe kugama imvura munsi y'igiti no kuvugira kuri telefone mu gihe hariho inkuba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages