Kuri ubu mu Rwanda abagera ku 23940 bandura virusi itera Sida buri mwaka.
Umuryango w’Abibumbye wihaye intego ko mu mwaka wa 2020, nibura 90% by’abayituye bazaba bipimishije, 90% by’abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bafata imiti.
SIDA ntigira umuti nta n’urukingo, ndetse isaba kwitwararika ku muntu uyirwaye.
Muhire (izina ryahinduwe) w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko abangamirwa bikomeye n’uburyo umugore we adashaka kwitwararika, asinda agashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no konsa umwana babyaranye kandi azi neza ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Avuga ko umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko amaze imyaka igera kuri itatu amenye ko yanduye agakoko gatera Sida.
Yagize ati “ Namwe nimungire inama kuko njye nabuze icyo nakora, ndataha umugore agashaka ko turyamana nta gakingirizo nambaye kandi azi neza ko yanduye nabimwangira agashaka kumpima ngo yonse umwana kandi azi neza ko byatuma yandura.”
Akomeza agira ati “ Mbabazwa n’uko buri gihe iyo amaze kubona ko nanze ko turyamana nta gakingirizo dukoresheje agenda akiyahuza ibiyoga mu kabari akaza yasinze .”
Yemeza ko amaze icyumweru batabana mu rwego rwo kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA ariko ngo ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we.
Inzobere mu by’ubuvuzi zemeza ko agakoko gatera Virusi ya Sida gashobora kwandurira mu matembabuzi n’amasohoro,amaraso ndetse n’amashereka.
Mu bihe byashize, hari bamwe mu babyeyi bafite ubwandu bw’agakoko gatera sida birindaga konsa abana babo kugira ngo batabanduza kuko mu mashereka habamo udukoko twa virusi itera SIDA.
SIDA yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1983 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO