Abaturage batuye uyu Murenge cyane abaturuka kure y’ako Kagali barabyinubira, bavuga ko bituma bahora basiragira bajya gushaka ibyangombwa kandi kure.
Umwe mu baturage Daniel Nzacahayo ati “ Nk’ubu nari ndiyo tugiye kwandikisha umwana, baratwandika mu bitabo maze baratubwira ngo tuzajye ku Kagali ka Gihundwe bandike mu mashini, urumva uko kuzenguruka hose bidutwara amafaranga y’amatike.”
Bakomeza bavuga ko bishobotse hagarurwa umuriro w’amashanyarazi bakareka gusiragira bakora ingendo ndende.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko abajura mu Ugushyingo umwaka ushize bashatse kwiba urusinga ruzana umuriro, bikangiza taransifo (transformateur) ifasha mu gusakaza amashanyarazi muri ako gace.
Ntivuguruzwa akomeza avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Rusizi ariko ngo nabo cyabarushije ubushobozi , bitabaza ubuyobozi bw’Akarere nabwo bwandikira REG ku rwego rw’igihugu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge yemera ko bigira ingaruka kuri serivisi batanga, ariko agaha icyizere abaturage ko vuba aha iki kibazo kiraba gikemutse.
Ati “Hari abaturage batazi ko serivisi zisaba umuriro zikorerwa ku biro by’Akagali ka Gihundwe bagahitira ku Murenge , ubu amakuru ya nyuma abayobozi bo ku Karere bampaye ni uko twakwihangana mu kwezi kumwe kizaba gikemutse.”
Ibiro by’umurenge wa Kamembe bikorera ahazwi nk’i Murangi . Kuhava ujya ku Kagali ka Gihundwe utanga 800 Frw kuri moto.


















TANGA IGITEKEREZO