Imyaka ibaye itandatu Urwibutso rwa Nyarushishi rutangiye kubakwa. Gusa mu mirimo yo kurwubaka hagaragaye ibibazo byinshi, dore ko rwigeze no gusenywa nyuma y’uko CNLG isanze rwarubatswe hadakurikijwe amabwiriza yo kubaka Inzibutso.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bagomba kwimurirwa muri urwo rwibutso bategereje ko rwuzura amaso ahera mu kirere.
Icyandindije imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Nyarushishi
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yatangarije IGIHE icyadindije imirimo yo kubaka uru Rwibutso.
Yagize ati “Mu byateye kudindira k’umushinga harimo kubura kw’amafaranga yagombaga kuwurangiza, kuba harimo rwiyemezamirimo wataye akazi. Ibyo byose ni impamvu zatumye rudindira, ariko icyo tureba ni uko twifuza ko imirimo yo kurwubaka irangira tukazarushyinguramo mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.”
Uyu muyobozi ntiyemera ko muri iyi myaka itandatu ishize urwo Rwibutso rwubakwa habayeho kurusenya. Ati “Ntabwo ari ukurusenya ahubwo habayeho gushindura inyubako, kugira ngo rube urwibutso rubereye Akarere.”
Meya Harerimana yavuze ko urwo Rwibutso rwasimburanyweho na ba rwiyemezamirimo batandukanye.
Ati “Maze igihe kitageze ku mwaka nyobora aka Karere, ntabwo najya gusubiza ku bijyanye n’imikorere idahwitse yaba yarabayeho mbere. Icyo tuzi nuko twasanze urwibutso rwaradindiye.”
Urwibutso rwa Nyarushishi rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009, rukaba rwari rugenewe kubakishwa amafaranga miliyoni ijana, kugeza ubu agera kuri miliyoni 40 zisaga ni yo amaze gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO