00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ku Kirwa cya Gihaya kugira abagore benshi babifata nk’umuco

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 25 December 2015 saa 01:06
Yasuwe :

Bamwe mu bagabo batuye ku kirwa cya Gihaya mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba umugabo yashaka abagore benshi ari umuco basanganye basekuru babo ndetse ngo basanga nta kibazo kibirimo.

Abatuye muri iki kirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu, usanga bafite umuco usa n’uwabatuye ku kirwa cya Nkombo aho abagabo bashaka abagore benshi ndetse ugasanga n’abagore ntacyo bibatwaye.

Domitira Nyirazaninka yagize ati “Twe ntacyo ubuharike budutwaye kuko ari ibintu tumenyereye”.

Dativa Mukarukwaya ati “Ubuharike burahari. Hari abagabo baharika abagore babo kuko basekuru babikoze bigatuma nabo babigira umuco”

Mu bagabo batanu bahuye na IGIHE, bane muri bo bafite abagore babiri babiri, ariko Bizimungu Tharcise, ufite abana 15 yabyaye ku bagore babiri, avuga ko kuri ubu atagira inama abasore gushaka umugore urenze umwe.

Ati “Oya ubu si nakwemera ko umusore yashaka abagore benshi, ibyo kubatunga yabikura he, ni umuco twamenyereye ariko biri kugenda bituvamo."

Janvier Gasingwa, avuga ko kuba afite abagore babiri ntacyo bimutwaye kuko abarobera isambaza ndetse akabagurira ubwisungane mu kwivuza.

Ikirwa cya Gihaya ni kimwe mu Tugari tugize Umurenge wa Gihundwe, gituwe n’abaturage 1298.

Ikirwa cya Gihaya, ukukirebera mu kiyaga cya Kivu
Ku kirwa cya Gihaya gushaka abagore benshi ngo ni umuco
Domitira Nyirazaninka yavuze ko ntacyo ubuharike bubatwaye kuko ari ibintu bamenyereye
Bizimungu Ntarisise ufite abana 15 yabyaye ku bagore babiri
Bamwe mu bagore bavuga ko ubuharike bugihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages