Aba bahinzi bavuga ko umusaruro wabo bawugurisha ku muhanda na buri wese uhise ku giciro kiri hasi kandi na bwo nta bakiriya benshi babona bigatuma ubapfira ubusa mu gihe bavuga ko beza imbuto nyinshi.
Aha ni ho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kubona inganda zibagurira uwo umusaruro, ntukomeze kubapfira ubusa nk’uko Icyimanishaka Simeon, umwe muri aba bahinzi abivuga.
Yagize ati “Nta soko ririho rihamye, tugurirwa n’umuntu wese uje kuko nta mushoramari dufite watugurira izo mbuto. Urebye hari igihe byinshi bidupfira ubusa iyo twejeje turi benshi. Ntabwo tubona isoko rihagije kuko nta mushoramari uza kuzireba. Ikiro cy’imbuto kigura amafaranga y’u Rwanda 600; iyo zamanutse hari igihe zigura 300 na 200 bigatuma duhomba. Twifuza ko twabona umushoramari wajya uza akatugurira tukagirana amasezerano y’igihe cyose.”
Sebahizi Réverien ati “Baduha macye kubera ko zigurwa n’abantu bibungira ariko dufite aho tuzishyira ku mushoramari, umuntu yajya agira ibiro atanga buri kwezi; nkanjye nshobora kweza toni imwe hagati y’amezi abiri n’atatu.”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédérique, yavuze ko batangiye kuganira n’uruganda Inyange, hakaba hasigaye ko abaturage bibumbira mu makoperative.
Ati “Iyo bavuze ngo tubashakire isoko rinini rigaragara ni ikintu cyatangiye kandi twizera ko kizagira umurongo mwiza, igisigaye ni uko abaturage bibumbira mu makoperative bose bakagena umusaruro w’imbuto bashobora kubona noneho uruganda rw’ Inyange na rwo rukamenya uburyo rutegura kujya ruza kugura umusaruro wabo ariko mu gihe tutaragera no kuri ibyo, ubuyobozi bw’umurenge bwasabwe kubahuza n’amahoteli ari mu karere kacu ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bishobora kugura imbuto beza.”



















TANGA IGITEKEREZO