00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Mineduc yatuwe ikibazo cy’abiga uburezi bw’incuke bibuze ku mbonerahamwe y’imirimo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 November 2018 saa 09:48
Yasuwe :

Abanyeshuri n’abarezi bo mu Karere ka Rusizi, babajije Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), icyo itegenyiriza abiga agashami k’uburezi bw’incuke batagaragara ku mbonerahamwe y’abakozi ba Leta, ibizeza kubishakira igisubizo bidatinze.

Ibi bibazo byakirijwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, ubwo kuri uyu wa 4 Ugushyingo yari muri TTC Mururu.

Hari mu bikorwa by’amahugurwa Mineduc ifatanyije n’imishinga irimo uw’Abongereza witwa ‘Building Learning Foundation’ n’uw’ Ababiligi witwa VVOB Rwanda, agamije guteza imbere ‘gusoma, kwandika n’imyigishirize bifite ireme.’

Umuyobozi wa TTC Mururu, Kayishema Augustin, yagize ati “Abo banyeshuri ntabwo barashobora kujya bahabwa akazi na Minisiteri kuko ntabwo bakwigisha mu mashuri abanza kandi barize uburezi bw’incuke. Iyo barangije rero, ntabwo bemererwa gukora ibizamini by’akazi nk’abandi.”

Gaspard Niyonzima wiga mu mwaka wa Gatandatu, mu gashami k’uburezi bw’incuke (Early Childhood), yavuze ko kuva 2015 abiyize barangije nta n’umwe urabona amahirwe nk’abiga andi mashami.

Ati “Ndashaka kuvuga amahirwe yo kubona akazi no kujya kwiga muri kaminuza nk’uko abiga andi mashami iyo barangije kwiga ayisumbuye bigenda. Nabyita nk’ihezwa ku biga uburezi bw’incuke. Nifuzaga kubabaza ikibazo cyaba gihari.”

Dr Munyakazi yasubije ko atari ko bikwiye kumera, kuko batifuza ko umunyarwanda agira na hamwe ahezwa.

Ati “Ntitwifuza ko hari itsinda ryumva ridafatwa kimwe n’abandi.”

Yavuze ko muri koleji y’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda hashyizwemo ishami ry’abiga uburezi bw’incuke mu cyiciro cya mbere cya kaminuza.

Ati “Kandi ku rwego rwa minisiteri, turashaka gufasha abahitamo kwiga uburezi bw’incuke ku buryo abagira amanota menshi, bazajya baza bakigisha. Niyo mpamvu navuga ko ejo hanyu ari heza.”

Yavuze ko uburezi bw’incuke ari inkingi ya mwamba ku burezi bw’umwana bityo ko kudafasha ababwiga kwibona ku mbonerahamwe y’imirimo ya Leta n’ibindi byaba ari amakosa.

Uretse icyo kibazo, Kayishema yanasabye ubufasha kuri laboratwari bukakiwe mu myaka ibiri ishize ariko itabyazwa umusaruro kuko nta gikoresho na kimwe kirimo, n’ibyumba byigishirizwamo mudasobwa bidafite internet ihagije.

Munyakazi yabijeje ko bigiye gukemuka mu gihe gito, bijyanye n’ubushobozi buhari. Kuri internet, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bugomba koherezayo inzobere zikagaragaza ikibazo gituma idakora n’uko cyakemuka bitarenze ku wa Kabiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr. Ndayambaje Irénée, yavuze hakozwe igenzura ku bikoresho bitarashyirwa muri Laboratwari kandi ko batanze isoko ryo kubigura.

Abanyeshuri ba TTC Mururu, bamaze imyaka ibiri badakoresha Laboratwari kuko nta bikoresho ifite
Abanyeshuri biga uburezi bw'incuke kuri TTC Mururu bagaragaje impungenge z'uko biga amsomo ataba ku mbonerahamwe y'imirimo ya Leta
Abarimu banabwiye Munyakazi ko batewe inkeke n'uburezi butangwa n'abarimu baba bagize amanota ya nyuma basoza mu nderabarezi
Abarimu bari kugaragaza ubumenyi bujyanye n'ibyo bahuguwe
Bamwe mu barimu bahuguriwe kuzamura ireme ry'uburezi
Laboratwari za TTC Mururu zimaze imyaka ibiri zitarimo ibikoresho
Munyakazi yabijeje ko ibibazo bagaragaje bizakemurwa mu gihe gito bijyanye n'ubushobozi buhari
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, yavuze hakozwe igenzura ku bikoresho bitarashyirwa muri Laboratwari kandi ko batanze isoko ryo kubigura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages