Ibi Minisitiri Biruta yabivuze kuri uyu wa 07 Mutarama 2016, ubwo yatahaga ku mugaragaro inzu 34 zubakiwe abaturage bimuwe mu ku nkengero z’umugezi wa Cyagara na Rungunga muri 2013 bagatuzwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira.
Minisitiri Biruta, yavuze ko impamvu aba baturage bimuwe hafi y’imigezi ari uko bari ku misozi ihanamye ndetse bagashobora gutwarwa n’isuri yaturukaga mu misozi y’iyi migezi.
Yagize ati “Bumve ko izi nzu ari izabo bazifate neza kandi bashobore kugira n’icyo biyongereraho ubwaho ndetse igihe nikigera be kuzatabaza ngo zangiiritse, zigeze igihe cyo gusanwa ahubwo bazabyikorere ubwabo”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, Dr. Rose Mukankomeje, yavuze ko aho bimuwe hatewe ibiti by’imigano yo kubungabunga inkombe z’iyi migezi.
Intego yo kwimura aba baturage ngo ni uko aho bari batuye hari habi ndetse n’amazi yo muri iyi’imigezi abagiraho ingaruka nk’uko byemezwa n’aba baturage bari bahatuye.
Francine Uwimana yagize ati “ By’umwihariko ndashimira REMA yatwubakiye ziriya nzu 34 ubu turaryama tugasinzira mbere twarebaga haruguru ari imisozi itenguka, hasi ari amazi; ntitwasinziraga iyo imvura yagwaga”.
Aba baturage bashimangiye ko izi nzu bazakomeza kuzitaho ku buryo ababasuye bazagaruka basanga Umudugudu wa Kibangira batuyemo urushaho kwaguka.
Buri nzu ifite ibyumba bine, ubwiherero n’ikikoni, ikaba kandi ifite agaciro ka miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP.



















TANGA IGITEKEREZO