Muri aka Karere igihembwe cy’ihinga cyatangijwe bitinze kubera kubura imvura.
Antoine Wariraye avuga ko n’aho gitangirijwe imvura yakomeje kuba nke ndetse hamwe na hamwe nko mu kibaya cya Bugarama imyaka yatangiye kuma.
Ati “Imvura yarabuze rwose. Twarahinze byumira mu mirima neza neza, aha hajyaga haba imyaka itoshye none ubu nta gihari. Ubu mvuye kubagara imyumbati na yo yanze kumera, nateye ibishimbo ntibyamera ubu nta kintu mbega turi gukorera.”
Akomeza agira ati “Ikintu twifuza ni uko bakizanamo amazi n’imashini zuhira tujyaga tuvomerera nk’uko mbona ahandi babikora”.
Iki kibazo agihuriyeho na bagenzi be na bo bavuga ko yaba ibishyimbo, ibigori n’imyumbati bahinze ngo babona nta cyo bazasarura.
Niyomukiza Jeannette avuga ko bafite impungenge ko bazicwa n’inzara kubera ko imyaka bahinze irimo kumira mu mirima.
Ati “Ntabwo twavomerera ngo tubishobore kuko n’amazi ntayo dufite hafi. Ijerekani itugeraho ihagaze amafaranga 100. Turasaba Leta ko yadufasha naho ubundi inzara ntabwo tuzayikira”.
Rukundo Aimable, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB station ya Ntendezi ikorera mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, avuga ko iki kibazo bakibonye ndetse ko baramaze kwegeranya ibikoresho ngo bafatanye n’abaturage kuhira mu gihe imvura yaba ikomeje kubura.
Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko bwasabye abaturage guhinga imyaka yera vuba yiganjemo ibishyimbo na soya bigasimbura ibigori kuko byo bikenera imvura nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!