Umurenge wa Mururu, ni umwe mu Mirenge ihana imbibi n’Umujyi wa Bukavu muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bamwe mu bahatuye ngo bakora ubucuruzi bwa magendu banyuza mu mazi y’umugezi wa Rusizi aho bambutsa ibicuruzwa birimo imyenda ya caguwa, amavuta yo guteka, amata ya Nido n’ibindi.
Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko igituma ubu bucuruzi budacika biterwa n’uko iyo baciye ku mupaka basoreshwa amafaranga menshi bigatuma baca mu rihumye inzego z’umutekano bagacisha ibicuruzwa mu mazi.
Kabutura Bonaventure yagize ati “Usanga ikibazo cy’imisoro gikabije hakurya tubigura kuri make, ni yo ntandaro ya forode. Uzanye nk’umufuka w’isukari baguca umusoro mwinshi cyane bigatuma rero hari bamwe bahitamo guca mu mazi ariko inzego z’umutekano hari abo zifata.”
Nyuma yo kwifatanya n’abaturage bo muri uyu Murenge mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2018, Mukama Abbas yavuze ko abagikora ibyo ari abagifite imitekerereze itandukanye n’abandi kandi ko bagomba gukomeza kubigisha.
Ati “Nanjye mvuka muri aka gace, ibyo bavuga ntabwo ari byo mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu gihe cya Kayibanda na Habyarimana nari nkiri muto; ko bakoraga forode hari imisoro batanganga? Ahubwo twasaba ko bahindura imitekerereze.”
Akomeza agira ati “Hari bamwe babivuze ariko hari n’abandi babanyomoje bumva ko batewe ishema no kumva byibuze hari abantu batangiye guhindura imitekerereze bakumva ko gutanga umusoro uba wiyubakiye igihugu.”
Depite Mukama yavuze ko iyo abaturage basobanuriwe icyo umusoro batanga wakoze nta ngingimira bagira. Ngo icyagombye kuba ikibazo ni uko batanga imidoro ariko ntibabane amavuriro, amashuri y’abana, imihanda, amazi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO