iki gikorwa cyo kongera imyaka kugira ngo bashyingirwe ahanini bagikora bafatanyije n’ababyeyi babo cyane cyane iyo babona umwana wabo ashobora kujya mu ngeso mbi zishobora gutuma abyarira iwabo.
Gusa benshi mu bemeza ko abakobwa aribo bakunze kugura imyaka ariko bakabikora ku bufatanye bw’ abasore bateganya kubarongora n’ababyeyi babo.
Umuturage umwe waganiriye na Radio Rwanda yagize ati “ Usanga bavuga ngo aho kugira ngo umuryango wacu ukomeze guseba reka tubashyingire mu rwego rwo kugira ngo umwana atajya mu bintu by’uburaya ngo abyarire iwabo.”
Undi ati “Turabazi bagiye ku Murenge babongerera imyaka kugira ngo bakunde bashyingirwe.”
Hari umusore wagize ati “ Usanga nk’uwateye inda umukobwa afite imyaka nka 18 agenda akamugurira imyaka kubera urukundo aba amufitiye kugira ngo abandi batamumujyana.”
Nubwo bivugwa gutya ,n’abashinzwe irangamimerere bavuga ko iki kintu cyo kugura imyaka bacyumva gutyo ariko ngo ntibarabibona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’umwanditsi w’irangamimerere mu Murenge wa Kamembe Ntivuguruzwa Gervais avuga ko ahantu yakoreye hose nta muntu yabonye agura imyaka.
Yagize ati “ Niko nanjye njya mbyumva kuko rimwe na rimwe biba bigoye ku rwego rwacu nk’Imirenge guhita tubibona tudahawe amakuru afatika tutanashingiye ku byangombwa tubasaba mbere y’uko basezerana”
Yakomeje avuga ko adatekereza ko igihe tugezemo hari umukozi wa Leta watinyuka kubikora ,ariko yemeza ko bishobora no kuba bibaho ariko bigakorwa n’abandi bantu nk’uko hari n’abacura impamyabushubozi n’impushya zitwara imodoka.
Ntivuguruzwa avuga ko baramutse babimenye bamaze gushyingira umuntu yakurikiranwa n’amategeko kuko aba yarahawe amasezerano mu buryo budakwiye akoresheje impapuro mpimbano.
Mu minsi ishize Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko yavuze ko ifite gahunda yo kuvugurura zimwe mu ngingo z’amategeko mpanabyaha na mbonezamubano zigashyikirizwa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko ngo bazisuzume aho ku rutonde rw’ingingo zizaganirwaho harimo n’irebana n’uburenganzira bwo gushyingira umuntu mbere y’imyaka 21 ubusanzwe byakorwaga byatangiwe uburenganzira na Minisiti w’Ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO