00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Perezida Kagame yahaye indi modoka abatuye i Gitambi

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 16 January 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yemereye abaturage bo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi imodoka izajya ibafasha mu ngendo no kurushaho kunoza imihahirane.

Ubu butumwa aba baturage babugejejweho na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Karere ka Rusizi rugamije gusuzuma imishinga y’ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, imihanda, amazi, isuku n’isukura n’imyubakire.

Yari aherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François; Meya w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet; Umuyobozi wa Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss.

Ubwo yari mu Murenge wa Gitambi, Minisitiri Gatete yabwiye abaturage ko Perezida Kagame yabemereye imodoka isanga iyo bari basanzwe bakoresha mu ngendo zitandukanye.

Yagize ati “Perezida yabemereye indi bisi, itari nto yakoraga aha. Igiye kuza izahagera ku wa Mbere ku mugoroba, izatangira gukora ku wa Kabiri.’’

Aba baturage bakimara kumva iyo nkuru bagaragaje akanyamuneza kenshi bashima Umukuru w’Igihugu wongeye kubatekerezaho.

Umwe yagize ati “Turishimye kuko imodoka yazaga igasanga hari abantu benshi, waba ufite n’akazigo ntubone uko ugatwara ariko turashima Perezida wa Repubulika ko kuba yongeye kudutekerezaho, tubyakiriye neza.’’

Mugenzi we yakomeje ati “Urugendo rwa Minisitiri mu Gitambi ni urw’umugisha.’

Imodoka yatanzwe izafasha abaturage bo mu Mirenge itandukanye irimo Nyakarenzo, Gitambi, Gashonga n’ibice byegeranye bakoresha umuhanda uhuza Nyakarenzo, Mibilizi na Mashesha.

Umuhanda washyizwemo imodoka nyuma yo gusanwa kuko wari warangiritse cyane.

Nyuma y’ikorwa ryawo, hanatanzwe amashanyarazi ku baturage bo mu Kagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi.

REG yijeje abaturage ko utugari tubiri dusigaye tutarageramo amashanyarazi tuzayahabwa bidatinze.

Minisitiri Gatete yakomeje ati “Ni yo mpamvu, twihaye intego y’uko ukwezi kwa gatatu kuzajya kurangira aha hose nta we usigaye inyuma mu bijyanye n’amashanyarazi.’’

Aba bayobozi kandi banasuye Umurenge wa Nzahaha aho abaturage b’Akagari ka Rwunzuki na Nyenji bari kugezwaho amashanyarazi.

Biteganyijwe ko abatuye Imirenge ya Gitambi na Nzahaha bazaba bagejejwemo amashanyarazi 100% bitarenze Werurwe 2022, kuri ubu utu duce ducaniwe ku kigero cya 76%.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Karere ka Rusizi. Ni we wabwiye abaturage b'i Gitambi ko Perezida Kagame yabemereye imodoka izajya ibafasha mu koroshya ingendo no kunoza ubuhahirane
Muri uru rugendo, Minisitiri Gatete yaherekejwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye
Abaturage bishimiye ko begerejwe amashanyarazi, batana no kuba mu kizima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages