Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kubaka za Post e de santé (ibigo amavuriro mato) mu rwego rwo kwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage. Bajyaga bazivurizaho bakoresheje mitiweli bakishura amafaranga make kuko zacungwaga n’ibigo nderabuzima.
Ariko ubu, imicungire y’izi Poste de santé yatangiye kwegurirwa abikorera ku giti cyabo; mu Karere ka Rusizi, 10 muri 20 zikubatsemo zamaze kujya mu maboko yabo.
Abaturage bivurizaga kuri ayo mavuriro abegereye, abatishoboye bakora urugendo bajya ku bigo nderabuzima bakirwaho bakoresheje mitiweli.
Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE witwa Ntimugura Leonard ati “Iri vuriro rya Vubiro mbere ryaratuvuraga dutanze mitiweli ariko ubu bari kuyanga, bakaduca amafaranga menshi bigatuma tujya ku kigo nderabuzima cya Nyakarenzo n’Imibirizi, kandi ni kure cyane.”
Nsengiyumva Jean yunzemo ati “Nsigaye nigira Imibirizi kuko niho mfitiye ubushobozi nubwo ari kure kuko nkoresha amasaha atatu kugenda no kugaruka, ivuriro ryacu barihaye Bosco[ uwikorera ku giti cye] none atwishyuza amafaranga menshi, mutubarize ubuyobozi kuko turavunika tujya kure.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko iki kibazo bakimenyesheje inzego bireba ku buryo ibyangombwa bya ba rwiyemezamirimo bari gukorera muri izi Poste de santé byageze muri Minisiteri y’ubuzima.
Ati “Twakigaragarije n’izindi nzego cyane cyane MINISANTE ndetse na RSSB, ntabwo Poste de santé zishobora gukora ngo zitange serivise ku baturage mu gihe zitakira abaturage bakoresha ubwishingizi bwa mitiweli. Abikorera beguriwe izi Poste de santé ibyangombwa byabo biri muri Minisiteri y’ubuzima kugira ngo ibafashe muri RSSB bemererwe kujya bakira abaturage bakoresha mitiweli bityo abaturage bagakomeza kubona serivise nk’uko bigomba.”
Ubusanzwe aba baturage bajyaga kuri Poste de santé bagiye kwivuza bakishyura 10 ku ijana mu gihe kuri ubu bari kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi cyose, utabibashije agakora urugendo rurerure ajya ku kigo nderabuzima.
























TANGA IGITEKEREZO