Kugera mu Murenge wa Bweyeye uvuye mu mujyi wa Rusizi bimara hafi amasaha ane ukoresheje imodoka unyuze mu muhanda w’igitaka Pindura-Bweyeye, uca mu ishyamba rya Nyungwe rwagati.

Bweyeye ni umwe mu Mirenge ine ihana imbibi n’u Burundi ari na ho abawutuye bakunze guhahira ariko bakaba batemerewe kuhakura ibintu byinshi.

Kugera muri komine Mabayi ni byo byoroshye kurusha kugera mu mujyi wa Rusizi cyangwa mu Karere ka Nyamagabe nk’uko byatangajwe na Ngendahimana François, umwe mu baturage bo muri aka gace.

Nubwo biborohera kugera i Burundi ariko ngo nta muturage wemerewe kwambutsa ibiro birenze bibiri kandi rimwe na rimwe bakwa amafaranga ya ruswa.

Ingabire Alice ati “Dufite inzara hano Bweyeye ; Abarundi bahahira ino ariko twebwe iyo tugiye iwabo ntibashobora kwemera ko uhaha ibirenze ibiro bibiri kandi na byo kubinyuza ku mupaka bakakwaka amafaranga igihumbi y’amarundi.”

Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabakorera umuhanda Pindura-Bweyeye ngo babashe guhahira no kugurisha umusaruro mu mujyi wa Rusizi cyangwa mu Karere ka Nyamagabe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse avuga ko uyu muhanda uzakomeza gukorwa bigafasha abatuye uyu murenge.

Ati “Ibyo hakurya byo ntitubigenga, ni na yo mpamvu ibisubizo umuntu abishakira aho ari. Icyo navuga bibiri bya gatatu by’uyu muhanda biri gukorwa, kimwe cya gatatu ni cyo basabye ko dukorera ubuvugizi kandi ugomba gukorwa. Uyu muhanda ukoze neza bagira ubuhahirane n’ibindi bice by’igihugu.”

Umurenge wa Bweyeye uhana imbibi n’uwa Butare na Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.

Umupaka uhuza u Rwanda n'Igihugu cy'u Burundi
Umupaka uhuza u Rwanda n'Igihugu cy'u Burundi
Umuhanda ugera mu Murenge wa Bweyeye uca mu ishyamba rya Nyungwe
Umuhanda ugera mu Murenge wa Bweyeye uca mu ishyamba rya Nyungwe
Abaturage ba Bweyeye bahahirana n'u Burundi kurusha uko bahahirana n'indi Mirenge
Abaturage ba Bweyeye bahahirana n'u Burundi kurusha uko bahahirana n'indi Mirenge

[email protected]