00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ubuvuzi ni ingume ku miryango 89 ikennye itarahawe Mitiweli yemerewe

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 28 January 2015 saa 05:04
Yasuwe :

Ubuvuzi ni ikibazo gikomereye imiryango igera kuri 89 ibarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubuduhe mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba, ntiyahawe ubwisungane mu kwivuza kandi yari ibwemerewe.
Iyo miryango yiganjemo abatuye mu Kagari ka Mpinga, ivuga ko itahawe ubwisungane mu kwivuza, kandi yarabaruwe mu bagomba kubuhabwa nk’imfashanyo ya Leta, ariko hasohoka urutonde ntibiboneho.
Ibi ngo bituma batabona ubuvuzi biboroheye, kandi barabwiwe (…)

Ubuvuzi ni ikibazo gikomereye imiryango igera kuri 89 ibarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubuduhe mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba, ntiyahawe ubwisungane mu kwivuza kandi yari ibwemerewe.

Iyo miryango yiganjemo abatuye mu Kagari ka Mpinga, ivuga ko itahawe ubwisungane mu kwivuza, kandi yarabaruwe mu bagomba kubuhabwa nk’imfashanyo ya Leta, ariko hasohoka urutonde ntibiboneho.

Ibi ngo bituma batabona ubuvuzi biboroheye, kandi barabwiwe ko bari mu byiciro by’ubudehe bibemerera guhabwa Mitiweli, bityo bagasaba ubuyobozi kubakemurira iki kibazo kugirango babashe kwivuza, kuko barembera mu rugo bakaburwa kivurira.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko batasohotse ku rutonde, Abayobozi b’Umurenge bakababwira ko mudasobwa yabasimbutse.

Abaturage ba Gikundamvura basuwe n'abayobozi barimo n'abo mu nzego za Gisirikare

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “kuri lisiti hasohotseho Papa wenyine twe ntitwasohokaho, kandi turi abana 8 na mama wacu.”

Undi ati: “tuvurwe, tuvurwe natwe aho kugirango umuntu azajye gupfa aguye imuhira kandi Abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari bwatwibutse, ni baze babisubiremo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura buvuga ko iki kibazo kizwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Claver Nsengimana yagize ati “Uko babivuga ni na ko bigaragara mu malisiti, ndetse ni na byo dufite mu mashini, kandi icyiciro cy’ubudehe gifata umuryango ntago gifata umuntu umwe gusa n’ubwo kiba gishingiye ku mukuru w’umuryango. Duhita tubona ko uburyo byashyizwe mu mashini ari ryo kosa.”

Nsengimana akomeza avuga ko bari kugicyemura, mu gihe cya vuba iyi miryango ikazabasha kwivuza nk’abandi.

Umurenge wa Gikundamvura utuwe n’abaturage ibihumbi 18, muri abo 30% bakaba barihirirwa na Leta ubwisungane mu kwivuza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages