Uyu mubyeyi yibarutse muri Nzeri uyu mwaka mu rugo iwe, igihe cyo kuvuka kitageze. Yagiye mu Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura maze uwa kane arahapfira, we n’abana be bajyanwe ku Bitaro bya Mibirizi nabyo bibohereza ku by’Intara bya Bushenge biri mu Karere ka Nyamasheke.
Umunyamakuru wa IGIHE yasanze Nyirahashakimana mu bitaro aho ari kwita ku bana be.
Yavuze ko nta bushobozi afite bwo gutunga abana ndetse n’umugabo abereye umugore wa kane na we afunzwe.
Ati “Ntabwo binyoroheye nari nsanzwe ndi umudeyi, aba bana ntabwo nabashobora rwose, natinze hano kubera bavutse bafite amezi arindwi. Hano mu bitaro abagiraneza baratugemurira n’abaganga bakangurira amata kuko navutse nta gituza. Ningera mu rugo sinzi ko nzabigenza kuko nsanzwe mfite abandi bana bane twabyaranye n’umugabo ufite abagore batatu, ubwo ndi uwa kane kandi aranafunze.”
Yasabye ubufasha ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira ngo abashe gutunga aba bana kuko ibitaro bigiye kumusezerera kandi byamufashaga kubona amata y’abana n’imyenda bambikwa.
Akomeza agira ati “Icya mbere bamfasha ni uko bampa inka nkabona icyo mpa abana, umurenge urabizi ariko byagaragaye ko akarere katabizi kuko nategereje ko hari umuyobozi wansura ndaheba. Numva bampaye n’amata y’ifu mu gihe cy’umwaka kuko amata mbaha arahenda agura ibihumbi 6 Frw kandi kimwe bakinywa iminsi itatu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yemeza ko bamaze kumenya iki kibazo bagiye gukurikirana imibereho ye ku buryo mu cyumweru kizaba cyacyemutse.
Yagize ati “Barabimbwiye ko yabyaye abana bagera kuri bane, turi kubanza kugikorera isesengura ngo turebe imiterere y’umuryango we, ubushobozi afite nicyo yaba abura turebe aho twakwinjirira nk’ubuyobozi bw’akarere tumwunganira nkuko dusanzwe dufasha abatishoboye. Nk’umuntu ugiye konsa abana bangana gutyo.”
Dr Rutagumba Dieudonné, umuganga wakurikiranye ubuzima bw’aba bana, mu Bitaro bya Bushenge yabwiye IGIHE ko Umwana wa mbere yavutse afite ikilo kimwe n’amagarama 800, uwo hagati yavukanye ikilo kimwe naho uwa gatatu avukana amagarama 780.
Yavuze ko babanje kwita ku bana kuko batari bavukiye igihe, yemeza ko kugira ngo bakure hakenewe kwitabwaho cyane bakabona ibibatunga.
Si ku nshuro ya mbere, umubyeyi yibarutse abana bane kuko muri Mata 2017, umubyeyi wo mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) abana bane ku bw’ibyago babiri bitaba Imana.



















TANGA IGITEKEREZO