Abahinzi b’umuceri bo mu Gishanga cya Bugarama, giherereye mu Karere ka Rusizi Intara y’Uburengerazuba, bakomerewe no kubura abaguzi babagurira umusaruro wabo w’umuceri.
Iki kibazo kimaze kugaragara cyane muri ibi bihe, aho abaturage barimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).
Nk’uko byatangajwe na Radiyo Rwanda ngo iyo ugeze aho aba bahinzi banikira, usanga imifuka igerekeranye abahinzi bayiri iruhande, ababashije kuganira na Radiyo Rwanda batangaje ko badaheruka kugurirwa ndetse ko niyo baguriwe badahita bahabwa amafaranga.
Umuyobozi w’Umurenge wa Bugarama Gatera Egide avuga ko kuba abahinzi b’umuceri batabona abaguzi ari ikibazo, ariko ko kitaba intandaro yo kudatanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Gatera ati “Ntabwo abahinzi bose bo mu Bugarama batunzwe no guhinga umuceri, hari abahinga ibigori n’ibindi (...), hagiye gushakishwa uburyo bariya bacye bafashwa kuburyo uku kwezi kuzarangira imibare ihagaze neza.”
Iki kibazo ntabwo ari abahinzi bagifite gusa, kuko n’inganda zigurira aba bahinzi zifite iki kibazo cy’uko kwisoko ry’umuceri bidahagaze neza.
Ndagijimana Laurent umuyobozi w’uruganda rwa SODAR rugurira aba bahinzi avuga ko nabo bafite ikibazo.
Ndagijimana agira ati “Ku isoko ntabwo bimeze neza bitewe n’uko umuceri mwinshi uturuka hanze uba uri ku giciro cyo hasi, ndetse n’igiciro cyo gutonora umuceri, umusoro ndetse n’inyungu ya banki byose bituma iki gikorwa cyo gucuruza umuceri ku isoko kitagenda neza.”
Akomeza avuga ko ari ibintu bikwiriye kuganirwaho ku buryo buhagije kugirango iki kibazo kibonerwe umuti.
Igihingwa cy’umuceri kiri mu bihingwa Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, aho ibishanga byinshi hirya no hino bimaze gutunganwa ubu bikaba bihingwamo umuceri.



















TANGA IGITEKEREZO