Uturere twa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba twakunze kumvikanamo umuco wihariye mu bijyanye no kurambagiza no kurushinga hagati y’umusore n’inkumi.
Umuco watangaje benshi ni uw’isake. Umusore wasuye umukobwa ngo agomba gukora iyo bwabaga akamutekerera isake kandi we ntayiryeho, atabikora atyo, umusore ntasubire iyo nzira ibyo kurambagizanya bikarangirira aho.
Kugira ngo umusore ashake umukobwa babane, na bwo umukobwa agomba kumuha amafaranga runaka ariko haza uyongera batarabana akamumutwara.
Mu murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, hari uwavuze ko yari yemeranyije n’umusore ibihumbi 200 Frw, mu gihe ataramara kuyishyura haza umuha ibihumbi 500 Frw aramumutwara.
Ati “Yaraje arambwira ngo hari umukobwa uri kumpa ibihumbi 500 Frw, mwe mwampaye ubusa.”
Uwo musore wari umaze guhabwa asaga ibihumbi 190 Frw ayemera nk’ideni kandi ngo azaryishyura. Ati “Ni ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bine na maganabiri (194 200 Frw) ndabyemera ko nyabafitiye nkemera no kuyishyura.”
Hari umubyeyi wavuze ko ingo zubatse muri ubwo buryo zitaramba, kuko hari igihe ayo mafaranga ashira umukobwa akagaruka gusaba andi iwabo ndetse ngo ababyeyi bafite abakobwa barahangayitse.
Ati “Byatubereye ikibazo, ababyeyi b’abakobwa twataye umutwe.”
Bamwe bavuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, hakwiye ubukangurambaga bukomeye buzumvisha abakobwa ko bagomba gutegereza ab’Imana yabageneye ariko kandi bukanumvikanisha ikimwaro ku musore watse umukobwa amafaranga.
Habyarimana Deogratias ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Nkungu, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kuko hari abamburana ayo mafaranga bakicana.
Ati “Hari aho twatangiye kumva ko abasore bari gutwara abakobwa amafaranga, kugira ngo bakemure ikibazo nk’aho bakayabasubije bakabica."
Kugira ngo amafaranga ahabwa umusore aboneke, imiryango isabwa guterateranya. Ku rundi ruhande ariko kubera ko ari umuco, umukobwa atangira kuyarundarunda hakiri kare ku buryo hari abayitangira.
Si uwo muco udasanzwe mu bijyanye no kubaka ingo, mu Ntara y’Iburengerazuba kuko mu minsi ishize, humvikana umuco wa ’Ndongora nitunge’, byumvikana ko umusore arongora umukobwa ntagire izindi nshingano z’urugo amubaza.
























TANGA IGITEKEREZO