Mu mudugudu wa Mahoro, Akagari ka Ryankana, mu Murenge wa Bugarama, ni ho ibi byabereye ahagana saa kumi n’igice zo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017.
Uyu mugabo ngo yagiye mu kabari asangira inzoga na mugenzi we, ariko zimugwa nabi asohoka agiye mu bwiherero ntiyagaruka barebye basanga yapfuye nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Gervais Ntivuguruzwa.
Yagize ati “Ni umugabo wari uri mu kabari avuye guhinga asangira inzoga n’umuntu yari agiye kureba ariko aza kugubwa nabi ajya kuruka muri bwiherero ahita anapfa.”
Ntivuguruzwa akomeza avuga ko nta yandi makuru baramenya ariko umurambo bakaba bawujyanye mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.



















TANGA IGITEKEREZO