Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017, ubwo umwana w’imyaka 17 yari agiye gufata ibikoresho byo ku ishuri mu cyumba asanga se ari mu mugozi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Ingabire Joie, yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ni umugabo yari afitanye imibanire myiza n’umugore we niko twari tuzi, mu ijoro ryacyeye yaraye mu cyumba cye mugitondo umwana agiye gufata amakaye asanga se yiziritse ku mugozi agerageza kuwumanura aziko akiri muzima ariko asanga yashizemo umwuka.”
Yakomeje avuga ko uburyo bw’itumanaho bwagoronye, abaturage bashyingurauwo mugabo Polisi itarahagera ngo ijyane umurambo gukorerwa isuzuma kwa muganga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo uwo mugabo yahise ashyingurwa ariko nta suzuma rya muganga ryakozwe ngo hamenyekane icyamwishe. Inzego z’ibanze ni zo zatanze uburenganzira bwo kumushyingura, zemeza ko yiyahuye.
Umugabo yasanzwe ari mu mugozi mu cyumba kindi kuko umugore yari yaraye ukwe.
























TANGA IGITEKEREZO